-
2 Ibyo ku Ngoma 2:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 None nkoherereje Hiramu-abi,+ umugabo w’umuhanga kandi w’umunyabwenge, 14 wabyawe n’umugore ukomoka mu muryango wa Dani, ariko papa we akaba ari uw’i Tiro. Ni umuhanga mu gucura zahabu, ifeza, umuringa n’ibyuma, mu guconga amabuye no kubaza, mu kuboha ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’ubururu, ubudodo bwiza n’ubudodo butukura cyane.+ Azi no gukeba ku bintu imitako itandukanye kandi n’ibindi wamusaba gukora, yabikora.+ Azafatanya n’abakozi bawe b’abahanga, hamwe n’aba papa wawe, ari we databuja Dawidi.
-