2 Abami 21:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Hefusiba. 2 Abami 21:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Yongeye kubaka ahantu hirengeye papa we Hezekiya yari yarashenye.+ Yubakiye Bayali ibicaniro, ashinga inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora nk’ibyo Ahabu umwami wa Isirayeli yari yarakoze.+ Nanone, yunamiye ingabo zose zo mu kirere* aranazikorera.+ 2 Abami 21:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 Yatwitse umuhungu we, akora ibikorwa by’ubumaji, araraguza,+ ashyiraho abashitsi n’abapfumu.+ Yakoreye Yehova ibibi bikabije aramurakaza. 2 Ibyo ku Ngoma 28:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 28 Ahazi+ yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+ 2 Ibyo ku Ngoma 28:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Nanone yatwikiye ibitambo mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu* umwotsi wabyo urazamuka, atwika+ abahungu be, mbese akora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.
21 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Hefusiba.
3 Yongeye kubaka ahantu hirengeye papa we Hezekiya yari yarashenye.+ Yubakiye Bayali ibicaniro, ashinga inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora nk’ibyo Ahabu umwami wa Isirayeli yari yarakoze.+ Nanone, yunamiye ingabo zose zo mu kirere* aranazikorera.+
6 Yatwitse umuhungu we, akora ibikorwa by’ubumaji, araraguza,+ ashyiraho abashitsi n’abapfumu.+ Yakoreye Yehova ibibi bikabije aramurakaza.
28 Ahazi+ yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+
3 Nanone yatwikiye ibitambo mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu* umwotsi wabyo urazamuka, atwika+ abahungu be, mbese akora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.