Ezira 1:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+ Yeremiya 27:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Kandi nabwiye abatambyi n’aba baturage bose nti: “Yehova aravuga ati: ‘ntimukumve amagambo abahanuzi banyu babahanurira, bavuga bati: “vuba aha ibikoresho byo mu nzu ya Yehova bigiye kugarurwa bivanywe i Babuloni.”+ Babahanurira ibinyoma.+ Daniyeli 1:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+ Daniyeli 5:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+
16 Kandi nabwiye abatambyi n’aba baturage bose nti: “Yehova aravuga ati: ‘ntimukumve amagambo abahanuzi banyu babahanurira, bavuga bati: “vuba aha ibikoresho byo mu nzu ya Yehova bigiye kugarurwa bivanywe i Babuloni.”+ Babahanurira ibinyoma.+
2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+
2 Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.