2 “Mubare+ Abisirayeli bose umwe umwe mukurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza, mukore urutonde rw’amazina y’abagabo bose. 3 Mubare abantu bose bafite imyaka 20 kuzamura,+ bashobora kujya ku rugamba muri Isirayeli. Wowe na Aroni mubandike mukurikije amatsinda barimo.