10 Barangije kwitegura imirimo yose, abatambyi bahagarara mu myanya yabo, Abalewi na bo bajya mu matsinda yabo+ nk’uko umwami yari yabitegetse. 11 Babaze ibitambo bya Pasika,+ abatambyi bakaminjagira ku gicaniro amaraso bahawe n’Abalewi.+ Abalewi bo babagaga ibyo bitambo, bakabikuraho uruhu.+