-
2 Abami 19:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hezekiya afata amabaruwa abo bantu bari bamuzaniye arayasoma, hanyuma arazamuka ajya ku nzu ya Yehova maze ayarambura* imbere ya Yehova.+ 15 Hezekiya atangira gusenga+ Yehova ati: “Yehova Mana ya Isirayeli yicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi,+ ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru n’isi.
-