-
Ezira 5:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko umuhanuzi Hagayi+ n’umuhanuzi Zekariya+ umwuzukuru wa Ido,+ babwira Abayahudi bari mu Buyuda n’i Yerusalemu amagambo yari aturutse ku Mana ya Isirayeli yabayoboraga. 2 Icyo gihe ni bwo Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli na Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki batangiye kongera kubaka inzu y’Imana+ yahoze i Yerusalemu kandi abahanuzi b’Imana bari kumwe na bo babashyigikiye.+
-
-
Zekariya 6:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Abari kure cyane bazaza bifatanye mu kubaka urusengero rwa Yehova.” Namwe muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. Ibyo muzabimenya ari uko muteze amatwi Yehova Imana yanyu.’”
-