36 Mu minsi irindwi, buri munsi muzajye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa munani muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana+ kandi muzature Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Iryo ni ikoraniro ryihariye. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.