-
Abalewi 24:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Uzafate ifu inoze uyikoremo imigati 12 ifite ishusho y’uruziga.* Buri mugati uzakorwe mu ifu ingana n’ibiro bibiri.* 6 Iyo migati uzayishyire imbere ya Yehova+ ku meza asize zahabu itavangiye, ugerekeranye itandatu ukwayo n’indi itandatu ukwayo.+ 7 Hejuru ya buri migati itandatu igerekeranye, uzashyireho umubavu utunganyijwe ube ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iyo migati.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova.
-