-
Esiteri 9:5-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Abayahudi bicishije abanzi babo bose inkota babamaraho. Ikintu cyose bifuzaga gukorera abanzi babo barakibakoreye.+ 6 Abayahudi bishe abantu 500 ibwami i Shushani.*+ 7 Nanone bishe Parishandata, Dalufoni, Asipata, 8 Porata, Adaliya, Aridata, 9 Parimashita, Arisayi, Aridayi na Vayizata. 10 Abo bari abahungu 10 ba Hamani, umuhungu wa Hamedata wangaga Abayahudi.+ Ariko bamaze kubica nta kintu na kimwe mu byo bari batunze batwaye.+
-