-
Esiteri 9:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Yabategetse ko ku itariki ya 14 n’iya 15 z’ukwezi kwa Adari, buri mwaka bagombaga kugira umunsi mukuru. 22 Kuri iyo minsi Abayahudi batsinze abanzi babo kandi uko kwezi kwababereye ibihe by’ibyishimo aho kugira agahinda, kubabera igihe cy’ibirori aho kuba igihe cyo kurira.+ Bagombaga kujya bagira ibirori, bakishima kandi bakohererezanya ibyokurya, bagaha n’abakene impano.
-