5 Hari umugabo w’Umuyahudi wabaga ibwami i Shushani+ witwaga Moridekayi+ umuhungu wa Yayiri, umuhungu wa Shimeyi, umuhungu wa Kishi wo mu muryango wa Benyamini.+
7 Moridekayi ni we wareze Hadasa* ari we Esiteri, wari mushiki we kwa se wabo,+ kuko atagiraga ababyeyi. Uwo mukobwa yari ateye neza kandi ari mwiza. Ababyeyi be bamaze gupfa, Moridekayi ni we wamureze.