-
Intangiriro 20:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti: “Nanjye namenye ko ibyo utabikoranye umutima mubi, nkubuza gukora icyaha. Ni cyo cyatumye ntakwemerera kugirana na we imibonano mpuzabitsina. 7 None rero, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azasenga agusabira+ maze ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n’abantu bawe bose.”
-
-
Matayo 27:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nanone igihe yari yicaye ku ntebe aca imanza, umugore we yamutumyeho ati: “Ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi, kuko uyu munsi narose inzozi zambabaje cyane bitewe na we.”
-