10 Icyakora abakuru b’abatambyi n’abanditsi bakomezaga guhaguruka bafite uburakari bwinshi, bakamurega. 11 Hanyuma Herode n’abasirikare bamutesha agaciro,+ maze Herode amwambika umwenda mwiza cyane amushinyagurira,+ arangije aramwohereza, bamusubiza kwa Pilato.