17 Yehova Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami, Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi abantu bakwiriye gutinya no kubaha. Ni Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere ruswa. 18 Irenganura imfubyi n’umupfakazi,+ igakunda umunyamahanga,+ ikamuha ibyokurya n’imyambaro.