Kubara 31:25-27 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 25 Yehova abwira Mose ati: 26 “Wowe n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, mubarure ibyasahuwe hamwe n’abantu n’amatungo mwazanye, 27 mubigabanyemo kabiri, igice kimwe gihabwe abagiye ku rugamba, ikindi gihabwe Abisirayeli bose basigaye.+ Yosuwa 10:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati: “Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+ Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!” Yosuwa 10:16 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 16 Hagati aho ba bami batanu barahunze bajya kwihisha mu buvumo bw’i Makeda.+ Yosuwa 12:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Aba ni bo bami Yosuwa n’Abisirayeli batsinze mu burengerazuba bwa Yorodani, kuva i Bayali-gadi,+ mu Kibaya cya Libani,+ kugeza ku Musozi wa Halaki+ ugenda ukagera i Seyiri.+ Yosuwa yakigabanyije Abisirayeli akurikije imiryango yabo.+ Abacamanza 5:19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 Abami baraje bararwana;Nuko abami b’i Kanani bararwana,+Barwanira i Tanaki ku mazi y’i Megido.+ Nta kintu na kimwe cy’ifeza batwaye.+
25 Yehova abwira Mose ati: 26 “Wowe n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, mubarure ibyasahuwe hamwe n’abantu n’amatungo mwazanye, 27 mubigabanyemo kabiri, igice kimwe gihabwe abagiye ku rugamba, ikindi gihabwe Abisirayeli bose basigaye.+
12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati: “Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+ Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”
7 Aba ni bo bami Yosuwa n’Abisirayeli batsinze mu burengerazuba bwa Yorodani, kuva i Bayali-gadi,+ mu Kibaya cya Libani,+ kugeza ku Musozi wa Halaki+ ugenda ukagera i Seyiri.+ Yosuwa yakigabanyije Abisirayeli akurikije imiryango yabo.+
19 Abami baraje bararwana;Nuko abami b’i Kanani bararwana,+Barwanira i Tanaki ku mazi y’i Megido.+ Nta kintu na kimwe cy’ifeza batwaye.+