35 Ubutayu n’akarere katagira amazi bizishima+
Kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima cyuzuremo indabyo.+
2 Rwose kizarabya uburabyo.+
Kizishima kandi kirangurure ijwi ry’ibyishimo.
Kizahabwa ikuzo rya Libani,+
Gihabwe ubwiza buhebuje bwa Karumeli+ na Sharoni.+
Bazabona ikuzo rya Yehova, babone ubwiza buhebuje bw’Imana yacu.