19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa iminsi 2 cyangwa 5 cyangwa 10 cyangwa 20 gusa, 20 ahubwo muzamara ukwezi kose muzirya, kugeza ubwo zizabaca mu mazuru mukazizinukwa,+ kuko mwanze Yehova uri muri mwe kandi mukamuririra imbere muti: “kuki twavuye muri Egiputa?”’”+