-
Kuva 7:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Mose na Aroni bahita babigenza batyo nk’uko Yehova yabibategetse, Aroni afata inkoni ayikubitisha amazi y’Uruzi rwa Nili Farawo n’abagaragu be bareba, maze amazi yose yo mu Ruzi rwa Nili ahinduka amaraso.+ 21 Nuko amafi yari mu Ruzi rwa Nili arapfa,+ Uruzi rwa Nili ruranuka. Abanyegiputa bananirwa kunywa amazi yo mu Ruzi rwa Nili.+ Amazi yose yo mu gihugu cya Egiputa ahinduka amaraso.
-