-
Ezira 7:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Yehova Imana y’abo dukomokaho nasingizwe, kuko yatumye umwami agira igitekerezo cyo gutaka inzu ya Yehova iri i Yerusalemu.+ 28 Nanone yatumye umwami+ n’abajyanama be+ n’abatware be bose bakomeye bangaragariza urukundo rudahemuka. Nanjye nagize imbaraga kubera ko Yehova Imana yanjye yari anshyigikiye maze mpuriza hamwe bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli kugira ngo tujyane i Yerusalemu.
-