-
2 Samweli 7:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nzakomeza kumukunda urukundo rwanjye rudahemuka, sinzamuta nk’uko naretse Sawuli+ nkamukuraho kugira ngo ube umwami. 16 Abagukomokaho bazahora basimburana ku bwami kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose. Ubutegetsi bwawe buzakomera iteka ryose.”’”+
17 Nuko Natani abwira Dawidi ayo magambo yose n’ibyo yeretswe byose.+
-
-
1 Abami 3:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Salomo aravuga ati: “Wakunze umugaragu wawe, ari we papa wanjye Dawidi urukundo rwinshi rudahemuka, kuko yakomeje kukumvira ntaguhemukire, akagaragaza ubutabera kandi akaba yari umunyakuri. Wakomeje kumukunda urukundo rwinshi rudahemuka kugeza uyu munsi, kuko wamuhaye umwana wo kwicara ku ntebe ye y’ubwami.+
-