128 Umuntu utinya Yehova,+
Kandi akubaha amategeko ye, ni we ugira ibyishimo.+
2 Uzarya ibyo waruhiye.
Uzabona imigisha kandi ugire ubutunzi bwinshi.+
3 Umugore wawe azabyara abana benshi, nk’uko umuzabibu wera imbuto nyinshi.+
Abana bawe bazakikiza ameza yawe, bameze nk’ibiti by’imyelayo biri gushibuka.
4 Uko ni ko umuntu utinya Yehova,
Azahabwa imigisha.+
5 Yehova azaguha imigisha ari i Siyoni,
Wirebere ibyiza bigera kuri Yerusalemu igihe cyose uzaba ukiriho,+