15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,
Uhoraho iteka ryose+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+
Aravuga ati: “Ntuye hejuru kandi hera,+
Ariko nanone mbana n’abababaye kandi bafite agahinda
Kugira ngo nsubize imbaraga aboroheje
Kandi nsubize imbaraga abafite imitima ibabaye.+