-
Ibyakozwe 4:25-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nanone ni wowe wavuze ubinyujije kuri sogokuruza Dawidi+ wari umugaragu wawe. Wakoresheje umwuka wera maze uravuga uti: 26 ‘ni iki gitumye ibihugu bivurungana kandi se ni iki gitumye abantu batekereza ibitagira umumaro? Abami b’isi bariteguye n’abategetsi bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yehova* n’uwo yatoranyije.’*+ 27 Ibyo byabaye igihe Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniraga hamwe muri uyu mujyi kugira ngo barwanye umugaragu wawe Yesu, uwo watoranyije.+ 28 Bahuriye hamwe kugira ngo bakore ibyo wari warahanuye. Ibyo bintu byabayeho bitewe n’uko ufite imbaraga kandi bikaba bihuje n’uko ushaka.+
-