32 Umuntu wese usambana n’umugore ntagira ubwenge.
Ubikora aba yirimbuza.+
33 Azakubitwa atahane ibisebe, atakaze icyubahiro,+
Kandi igisebo cye ntikizashira.+
34 Kuko iyo umugabo afushye arakara cyane,
Kandi ntazagira impuhwe igihe azaba ari kwihorera.+
35 Ntazemera ikintu icyo ari cyo cyose wamwishyura,
Kandi niyo wamuha impano nyinshi cyane, ntazashira uburakari.