-
Yesaya 33:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Umuntu uhora agendera mu nzira yo gukiranuka+
Akavuga ibikwiriye,+
Akanga inyungu zibonetse mu buryo bubi,
Ntiyemerere ibiganza bye kwakira ruswa,+
Ntiyemerere amatwi ye kumva imigambi y’ubwicanyi
Kandi agahumiriza kugira ngo atareba ibibi,
16 Azatura ahantu hirengeye.
Azahungira ahantu hari umutekano mu rutare rukomeye.
Azahabwa ibyokurya
Kandi ikigega cye cy’amazi ntikizakama.”+
-