5 Bazaba biyibagiza ko ijuru ryabayeho kuva kera, kandi ko ubutaka bwabayeho buvanywe mu mazi, bukaba bukikijwe na yo. Ibyo byose byabayeho binyuze ku ijambo Imana yavuze.+ 6 Ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa, igihe yarengerwaga n’amazi.+