-
Gutegeka kwa Kabiri 1:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Icyo gihe nategetse abacamanza banyu nti: ‘nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zitabera+ igihe muburanisha Umwisirayeli n’umuvandimwe we, n’igihe muburanisha Umwisirayeli n’umunyamahanga.+ 17 Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye mujye murunzanira.’+
-