10 Urugero, Mose yaravuze ati: ‘wubahe papa wawe na mama wawe,’+ kandi aravuga ati: ‘umuntu utuka papa we cyangwa mama we agomba kwicwa.’+ 11 Ariko mwe muvuga ko umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “icyo mfite cyari kukugirira akamaro ni ituro nageneye Imana,”