17 Dore, ndarema ijuru rishya n’isi nshya;+
Ibya kera ntibizongera kwibukwa
Kandi ntibizatekerezwa.+
18 Ubwo rero munezerwe kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema.
Kuko ndema Yerusalemu ngo ibe impamvu yo kwishima
N’abantu baho kugira ngo babe impamvu yo kunezerwa.+