-
2 Ibyo ku Ngoma 19:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yarabategetse ati: “Ibi ni byo muzajya mukora kugira ngo mugaragaze ko mutinya Yehova, ko muri indahemuka kandi ko mumukorera n’umutima wanyu wose: 10 Abavandimwe banyu batuye mu mijyi yabo nibabazanira ikirego kirebana no kumena amaraso,+ cyangwa ikirebana n’amategeko, amabwiriza, ibyemezo nafashe n’imanza zanjye, muzababurire kugira ngo badacumura kuri Yehova akabarakarira. Nibitagenda bityo, azabarakarira mwe n’abavandimwe banyu. Uko ni ko muzabigenza kugira ngo mutagibwaho n’urubanza.
-