29 Umukozi akoresha imbaraga kugira ngo atunganye icyuma.
Yakomeje guhungiza umuriro kugeza ubwo ibintu akoresha ahungiza byahiriye, ariko nta cyo byatanze.
Nta kindi kivamo uretse icyuma kidakomeye.+
Abantu babi ntibigeze bakurwa mu bantu banjye.+
30 Abantu bazabita ifeza idafite icyo imaze,
Kuko Yehova yabanze.”+