19 Ubwo rero, ntimukiri abanyamahanga rwose,+ ahubwo muhuje ubwenegihugu+ n’abo Imana yatoranyije, kandi muri mu bagize umuryango wayo.+ 20 Mumeze nk’amabuye yubatswe kuri fondasiyo igizwe n’intumwa n’abahanuzi,+ hanyuma Kristo Yesu akaba ari ibuye ry’ingenzi rikomeza inguni.+