31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+
Abishingikiriza ku mafarashi+
Bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,
Bakiringira amafarashi akurura amagare y’intambara kuko afite imbaraga,
Ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli
Kandi ntibashake Yehova.