21 Nuko Yehova yohereza umumarayika yica abasirikare bose b’abanyambaraga,+ abayobozi n’abakuru b’ingabo z’umwami wa Ashuri. Uwo mwami asubira mu gihugu cye yakozwe n’isoni. Nyuma yaho ajya mu nzu y’imana ye maze bamwe mu bahungu be baraza bamwicisha inkota.+