-
Yosuwa 10:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati:
“Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+
Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”
13 Nuko izuba rirahagarara n’ukwezi ntikwava aho kuri, kugeza igihe Abisirayeli bamariye kwihorera ku banzi babo. Ibyo byanditswe mu gitabo cya Yashari.+ Izuba ryahagaze hagati mu kirere ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose.
-