-
2 Abami 25:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu* y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu.+ Nanone amazu y’abantu bakomeye yose yarayatwitse.+ 10 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarinda umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu zose.+ 11 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami w’i Babuloni, yajyanye ku ngufu abantu bari basigaye mu mujyi n’abari baratorotse bagahungira ku mwami w’i Babuloni n’abandi baturage.+
-
-
Yeremiya 52:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse. 14 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarindaga umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu.+
15 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami, yajyanye ku ngufu bamwe mu bantu baciriritse n’abantu bari basigaye mu mujyi. Nanone yafashe abari baratorotse bagasanga umwami w’i Babuloni n’abakozi b’abahanga bari barasigaye.+
-