-
Gutegeka kwa Kabiri 29:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Abazabakomokaho n’umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, bazabona ibyago byose n’indwara Yehova azateza igihugu cyanyu. 23 Nanone bazabona amazuku,* umunyu n’inkongi y’umuriro bizatuma igihugu cyose kidahingwa, cyangwa ngo hagire ikintu kimera cyangwa ngo gikurire mu butaka bwacyo, nk’uko byagenze mu gihe cy’irimbuka rya Sodomu na Gomora,+ Adima na Zeboyimu,+ Yehova yarimbuye afite uburakari n’umujinya mwinshi.
-