1 Samweli 4:10, 11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Nuko Abafilisitiya bararwana maze Abisirayeli baratsindwa,+ buri wese ahungira mu ihema rye. Hapfa abantu benshi cyane ku buryo mu Bisirayeli hapfuye abasirikare 30.000. 11 Nanone Isanduku y’Imana yarafashwe kandi abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi barapfa.+ Zab. 78:60 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 60 Amaherezo yaretse ihema ry’i Shilo,+Ari ryo hema yari ituyemo iri hagati mu bantu.+ Yeremiya 26:4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 4 Ubabwire uti: “Yehova aravuze ati: ‘nimutanyumvira ngo mukurikize amategeko* yanjye nabahaye, Yeremiya 26:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 nanjye iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo+ kandi ntume ibihugu byose byo ku isi bivuma* uyu mujyi.’”’”+ Amaganya 2:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Yehova yataye igicaniro cye. Yanze burundu urusengero rwe.+ Inkuta z’iminara yaho ikomeye yatumye zifatwa n’umwanzi.+ Amajwi yumvikanye mu nzu ya Yehova+ nk’ay’abari mu munsi mukuru.
10 Nuko Abafilisitiya bararwana maze Abisirayeli baratsindwa,+ buri wese ahungira mu ihema rye. Hapfa abantu benshi cyane ku buryo mu Bisirayeli hapfuye abasirikare 30.000. 11 Nanone Isanduku y’Imana yarafashwe kandi abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi barapfa.+
6 nanjye iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo+ kandi ntume ibihugu byose byo ku isi bivuma* uyu mujyi.’”’”+
7 Yehova yataye igicaniro cye. Yanze burundu urusengero rwe.+ Inkuta z’iminara yaho ikomeye yatumye zifatwa n’umwanzi.+ Amajwi yumvikanye mu nzu ya Yehova+ nk’ay’abari mu munsi mukuru.