-
Yeremiya 19:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Bubakiye Bayali ahantu hirengeye, kugira ngo bahatwikire abahungu babo, ngo babe ibitambo bitwikwa n’umuriro bitambiwe Bayali,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka cyangwa ngo nkivuge kandi kitigeze kiza no mu mutima wanjye.”’*+
6 “Yehova aravuga ati: ‘“Ku bw’ibyo rero, igihe kigiye kugera, ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,* ahubwo hakitwa Ikibaya cyo Kwiciramo.+
-
-
Yeremiya 32:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Ikindi kandi, bubakiye Bayali ahantu hirengeye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo babatambira Moleki,+ akaba ari ikintu ntigeze mbategeka+ kandi bikaba bitarigeze biza mu mutima wanjye* ko bakora ikintu kibi nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’
-