-
Gutegeka kwa Kabiri 30:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ 4 Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.+
-
-
1 Abami 8:47, 48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 bagera mu gihugu bajyanywemo ku ngufu,+ bakisubiraho bakakugarukira,+ bakagutakira bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imfungwa+ bati: ‘twakoze icyaha, twarakosheje, twakoze ibibi,’+ 48 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose bari mu gihugu cy’abanzi babo bajyanywemo ku ngufu, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+
-