Intangiriro 48:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Icyakora Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, ashyira ikiganza ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, ikiganza cye cy’ibumoso agishyira ku mutwe wa Manase. Ibyo yabikoze ku bushake kubera ko yari azi ko Manase ari we wari imfura.+ Kuva 4:22 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 22 Uzabwire Farawo uti: ‘Yehova aravuze ati: “Isirayeli ni umwana wanjye, ni imfura yanjye.+
14 Icyakora Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, ashyira ikiganza ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, ikiganza cye cy’ibumoso agishyira ku mutwe wa Manase. Ibyo yabikoze ku bushake kubera ko yari azi ko Manase ari we wari imfura.+