8 Mwa Befurayimu mwe, nabatererana nte?+
Mwa Bisirayeli mwe, ni gute nabagabiza abanzi banyu?
Nahera he mbarimbura nk’uko narimbuye abantu bo muri Adima?
Nahera he mbakorera nk’ibyo nakoreye abantu bo muri Zeboyimu?+
Umutima wanjye warahindutse
Kandi numva ngize impuhwe nyinshi.+