2 Abami 24:3, 4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Yehova ni we wategetse ko ibyo biba ku Buyuda kugira ngo abukure imbere y’amaso ye+ bitewe n’ibyaha Manase yari yarakoze byose,+ 4 n’abantu yishe abahoye ubusa, akuzuza Yerusalemu amaraso yabo,+ bigatuma Yehova yanga gutanga imbabazi.+ Daniyeli 9:5 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 twakoze ibyaha n’amakosa, dukora ibibi kandi turigomeka.+ Ntitwumviye amategeko yawe n’imyanzuro wafashe. Daniyeli 9:12 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 12 Ibyo wari waravuze ko bizatubaho+ n’ibyari kuba ku bayobozi batuyoboraga,* warabikoze kuko waduteje ibyago bikomeye. Wateje Yerusalemu ibyago bitari byarigeze bibaho munsi y’ijuru.+
3 Yehova ni we wategetse ko ibyo biba ku Buyuda kugira ngo abukure imbere y’amaso ye+ bitewe n’ibyaha Manase yari yarakoze byose,+ 4 n’abantu yishe abahoye ubusa, akuzuza Yerusalemu amaraso yabo,+ bigatuma Yehova yanga gutanga imbabazi.+
5 twakoze ibyaha n’amakosa, dukora ibibi kandi turigomeka.+ Ntitwumviye amategeko yawe n’imyanzuro wafashe.
12 Ibyo wari waravuze ko bizatubaho+ n’ibyari kuba ku bayobozi batuyoboraga,* warabikoze kuko waduteje ibyago bikomeye. Wateje Yerusalemu ibyago bitari byarigeze bibaho munsi y’ijuru.+