24 Warunze ikirundo cy’itaka kandi wiyubakira ahantu hirengeye, ahantu hose hahurira abantu benshi. 25 Wubatse ahantu hirengeye ku nzira zose ahantu hagaragara cyane, utuma ubwiza bwawe buba ikintu kibi cyane kuko wasambanaga n’umuhisi n’umugenzi,+ ugatuma ibikorwa byawe by’uburaya biba byinshi.+