37 Mwami, wowe mwami w’abami, uwo Imana yo mu ijuru yahaye ubwami,+ ubushobozi, imbaraga n’ikuzo, 38 wowe yahaye ububasha bwo gutegeka abantu aho batuye hose, ugategeka inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere kandi ikabiguha byose ngo ubiyobore,+ ni wowe mutwe wa zahabu.+