-
Yesaya 21:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Dore ibintu neretswe biteye ubwoba:
Umugambanyi aragambana
N’uwangiza ibintu akangiza.
Elamu we, zamuka! Nawe Bumedi, genda utere!+
Nzahagarika agahinda kose yateje.*+
3 Ni yo mpamvu mbabara cyane.+
Nafashwe n’ububabare bwinshi,
Nk’ubw’umugore urimo kubyara.
Narahangayitse cyane ku buryo ntacyumva
Kandi kudatuza bituma ntabona.
-