-
Abaheburayo 9:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe Kristo yazaga ari umutambyi mukuru w’ibintu byiza byasohoye, yinjiye mu ihema rikomeye kandi ritunganye kurushaho, ritakozwe n’abantu. Ibyo bivuga ko ritari mu byaremwe byo ku isi. 12 Yinjiye ahera rimwe gusa adafite amaraso y’ihene n’ay’ibimasa bikiri bito, ahubwo yahinjiye afite amaraso ye bwite.+ Ibyo byatumye tubabarirwa ibyaha, kandi tubona agakiza* k’iteka.+
-
-
Abaheburayo 10:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo, amaturo, ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye.” Ibyo bitambo ni byo bitambwa hakurikijwe Amategeko. 9 Nyuma yaho yaravuze ati: “Dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Icyo gihe yari akuyeho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri. 10 Binyuze kuri ibyo “Imana ishaka,”+ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.+
-