-
Luka 18:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Icyakora ntibamenye icyo yashakaga kuvuga. Ibyo yavuze ntibabisobanukiwe rwose.
-
-
1 Petero 1:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Abahanuzi bahanuye ibyerekeye ineza ihebuje y’Imana, babaririje iby’ako gakiza bashyizeho umwete kandi bakora ubushakashatsi babyitondeye.+ 11 Bakomeje gukora ubushakashatsi ngo bamenye igihe ibyo byari kuzabera n’uko ibintu byari kuba bimeze icyo gihe, babifashijwemo n’imbaraga z’Imana. Izo mbaraga ni zo zatumye bamenya ibyerekeye Kristo,+ zibemeza ko yari guhura n’imibabaro+ n’ukuntu yari kuzabona icyubahiro nyuma yaho.
-