19 Hanyuma mbatatanyiriza mu mahanga bakwirakwira mu bihugu.+ Nabaciriye urubanza ruhuje n’imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. 20 Ariko bageze muri ibyo bihugu, abantu batukishije izina ryanjye ryera+ babavuga bati: ‘aba ni abantu ba Yehova, ariko birukanywe mu gihugu cye.’